Ibyivugo by' iningwa ;

Rutajabukwa n’imitima

ingamba zimisha imituku

rwa Nyilimbirima

ndi intwari inkotanyi yamenye.

Yashinze urugamba rukora amaraso,

ati « Rwampingane !»

nti « Mukaragandekwe

nangana n’ababisha

iyo duhuye ndarakara !»

Mugabo utera ababisha ubwoba

wa Rutajoma

ndi umushakamba rwose :

abatwara inyamusozi narabagumiye.

Rugarama rwa Gikore

nabaye igisibya cy’umutsindo ;

Ruhamanya akomeretse ndamwomora

mwima Abarihira n’Abinika ;

n’ihururu iturutse kwa Nyakamwe.

Bari baje ari abarizo

Ndabahakanira ko ntamuharishwa n’ibyuma

Kandi twarabyirukanye :

Ndamusezerera arisindagiza.

Abaje kutuvuna basanze umuheto w’inkaka

Wigenza mu nzira nk’ubukombe bw’intare

Aho Abashakamba twaremye intambara neza.